Question 1
Question
Ikinyabiziga cyose cyangwa ibinyabiziga bigenda bigomba kugira:
Question 2
Question
Ijambo “akayira” bivuga inzira nyabagendwa ifunganye yagenewe gusa:
Answer
-
a) Abanyamaguru
-
b) Ibinyabiziga bigendera ku biziga bibiri
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 3
Question
Umurongo uciyemo uduce umenyesha ahegereye umurongo ushobora kuzuzwa n’uturanga gukata tw’ibara ryera utwo turanga cyerekezo tumenyesha :
Answer
-
a) Igisate cy’umuhanda abayobozi bagomba gukurikira
-
b) Ahegereye umurongo ukomeje
-
c) Igabanurwa ry’umubare w’ibisate by’umuhanda mu cyerekezo bajyamo
-
d) A na C nibyo
Question 4
Question
Ahantu ho kugendera mu muhanda herekanwa n’ibimenyetso bimurika ibinyabiziga ntibishobora kuhagenda :
Question 5
Question
Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwa isuzumwa buri mwaka:
Answer
-
a) Ibinyabiziga bigenewe gutwara abagenzi muri rusange
-
b) Ibinyabiziga bigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3.5
-
c) Ibinyabiziga bigenewe kwigisha gutwara
-
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 6
Question
Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’ikinyamitende itatu ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira:
Answer
-
a) cm75
-
b) cm125
-
c) cm265
-
d)Nta gisubizo cy’ukuri
Question 7
Question
Uburebure bw’ibinyabiziga bikurikira ntibugomba kurenga metero 11 :
Question 8
Question
Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :
Answer
-
a) Ahatarengeje metero 1 imbere cyangwa inyuma y’ikinyabiziga gihagaze akanya gato cyangwa kanini :
-
b) Ahantu hari ibimenyetso bibuza byabugenewe
-
c) Aho abanyamaguru banyura mu muhanda ngo bakikire inkomyi
-
d) Ibisubizo byose nibyo
Question 9
Question
9. Kunyuranaho bikorerwa:
Answer
-
a) Mu ruhande rw’iburyo gusa
-
b)Igihe cyose ni ibumoso
-
c) Iburyo iyo unyura ku nyamaswa
-
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 10
Question
Icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza gishyirwa gusa ku binyabiziga bifite uburemere ntarengwa bukurikira:
Question 11
Question
Ahatari mu nsisiro umuvuduko ntarengwa mu isaha wa velomoteri ni:
Answer
-
a) Km50
-
b) Km40
-
c) Km30
-
d) Nta gisubizo cy’ukuri
Question 12
Question
Umuyobozi ugenda mu muhanda igihe ubugari bwawo budatuma anyuranaho nta nkomyi ashobora kunyura mu kayira k’abanyamaguru ariko amaze kureba ibi bikurikira:
Answer
-
a) Umuvuduko w’abanyamaguru
-
b) Ubugari bw’umuhanda
-
c) Umubare w’abanyamaguru
-
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 13
Question
13. Ku byerekeye kwerekana ibinyabiziga n’ukumurika kwabyo ndetse no kwerekana ihindura ry’ibyerekezo byabyo. Birabujijwe gukora andi matara cyangwa utugarurarumuri uretse ibitegetswe ariko ntibireba amatara akurikira:
Question 14
Question
Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni:
Question 15
Question
Uburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigende gahoro igihe feri idakora neza babwita:
Question 16
Question
Nibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurakirahure tungahe:
Question 17
Question
Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira:
Answer
-
a) Iyo umuhanda umurikiye umuyobozi abasha kureba muri metero 20
-
b) Iyo ikinyabiziga kigiye kubisikana n’ibindi
-
c) Iyo ari mu nsisiro
-
d) Ibisubizo byose ni ukuri
Question 18
Question
Ikinyabiziga ntigishobora kugira amatara arenga abiri y’ubwoko bumwe keretse kubyerekeye amatara akurikira:
Answer
-
a) Itara ndangamubyimba
-
b) Itara ryerekana icyerekezo
-
c) Itara ndangaburumbarare
-
d) Ibisubizo byose ni ukuri
Question 19
Question
Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira:
Question 20
Question
Ibinyabiziga bikoreshwa nka tagisi, bitegerereza abantu mu nzira nyabagendwa, bishobora gushyirwaho itara ryerekana ko ikinyabiziga kitakodeshejwe. Iryo tara rishyirwaho ku buryo bukurikira:
Answer
-
a) Ni itara ry’icyatsi rishyirwa imbere ku kinyabiziga
-
b) Ni itara ry’icyatsi rishyirwa ibumoso
-
c) Ni itara ry’umuhondo rishyirwa inyuma
-
d) A na C ni ibisubizo by’ukuri
Question 21
Question
Za otobisi zagenewe gutwara abanyeshuri zishobora gushyirwaho amatara abiri asa n’icunga rihishije amyasa kugirango yerekane ko zihagaze no kwerekana ko bagomba kwitonda, ayo matara ashyirwaho ku buryo bukurikira :
Answer
-
a) Amatara abiri ashyirwa inyuma
-
b) Amatara abiri ashyirwa imbere
-
c) Rimwe rishyirwa imbere irindi inyuma
-
d) b na c ni ibisubizo by’ukuri
Question 22
Question
Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura rigomba kugaragara igihe ijuru rikeye nibura mu ntera ikurikira:
Answer
-
a) Metero 100 ku manywa na metero 20 mu ijoro
-
b) Metero 150 ku manywa na metero50 mu ijoro
-
c) Metero 200 ku manywa na metero100 mu ijoro
-
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 23
Question
Iyo umuvuduko w’ibinyabiziga bidapakiye ushobora kurenga km50 mu isaha ahategamye, bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera:
Answer
-
a) Metero 100
-
b) Metero 200
-
c)Metero 50
-
d) Metero 150
Question 24
Question
Birabujijwe kugenza ibinyabiziga bigendeshwa na moteri naza romoruki zikururwa nabyo, iyo ibiziga byambaye inziga zidahagwa cyangwa inziga zikururuka zifite umubyimba uri hasi ya cm 4. Ariko ibyo ntibikurikizwa kubinyabiziga bikurikira:
Answer
-
a) Ku binyabiziga by’ingabo bijya ahatarenga km25
-
b) Ibinyabiziga bihinga
-
c) Ibinyabiziga bya police
-
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 25
Question
Igice cy'inzira nyabagendwa kigarukira ku mirongo ibiri yera icagaguye ibangikanye kandi gifite ubugari budahagije kugira ngo imodoka zitambuke neza, kiba ari:
Answer
-
a) Ahanyurwa n’amagare na velomoteri
-
b) Ahanyurwa n’ingorofani
-
c) Ahanyurwa n’ibinyamitende
-
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 26
Question
Ubugari bwa romoruki ntiburenza ubugari bw’ikinyabiziga kiyikurura iyo ikuruwe n’ibinyabiziga bikurikira:
Question 27
Question
Iyo hatarimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka:
Question 28
Question
Icyapa kivuga gutambuka mbere y’ibinyabiziga biturutse imbere gifite amabara akurikira:
Answer
-
a) Ubuso ni umweru
-
b) Ikirango ni umutuku n’umukara
-
c) Ikirango ni umweru n’umukara
-
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 29
Question
Ni ryari itegeko rigenga gutambuka mbere kw’iburyo rikurikizwa mu masangano:
Answer
-
a) Iyo nta cyapa cyo gutambuka mbere gihari
-
b) Iyo ikimenyetso kimurika cyagenewe ibinyabiziga kidakora
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) Nta gisubizo cy’ukuri
Question 30
Question
Ibimenyetso bimurika byerekana uburyo bwo kugendera mu muhanda kw'ibinyabiziga bishyirwa iburyo bw'umuhanda. Ariko bishobora no gushyirwa ibumoso cyangwa hejuru y’umuhanda:
Answer
-
a) Hakurikijwe icyerekezo abagenzi bireba baganamo
-
b) Hakurikijwe icyo ibyo bimenyetso bigamije kwerekana
-
c) Kugirango birusheho kugaragara neza
-
d) Ibisubizo byose ni ukuri
Question 31
Question
Iyo itara ry’umuhondo rimyatsa rikoreshejwe mu masangano y’amayira ahwanyije agaciro rishyirwa ahagana he:
Question 32
Question
Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona :
Answer
-
a) Babona gusa ibumoso bwabo iby’ibara ritukura
-
b) Iburyo babona iby’ibara risa n’icunga rihishije gusa
-
c) Babona iby’ibara ry’umuhondo ibumoso
-
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 33
Question
Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwa isuzumwa rimwe mu mezi 6:
Answer
-
a) Ibinyabiziga bitwara abagenzi muri rusange
-
b) Ibinyabiziga bigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3.5
-
c) Ibinyabiziga bigenewe kwigisha gutwara
-
d) Ibisubizo byose ni ukuri
Question 34
Question
Iyo kuyobya umuhanda ari ngombwa bigaragazwa kuva aho uhera no kuburebure bwawo n’icyapa gifite ubuso bw’amabara akurikira:
Answer
-
a) Ubururu
-
b) Umweru
-
c) Umutuku
-
d) Nta gisubizo cy’ukuri
Question 35
Question
Ku mihanda ibyapa bikurikira bigomba kugaragazwa ku buryo bumwe:
Answer
-
a) Ibyapa biyobora n’ibitegeka
-
b) Ibyapa biburira n’ibitegeka
-
c) Ibyapa bibuza n’ibitegeka
-
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 36
Question
Ni iyihe feri ituma imodoka igenda buhoro kandi igahagarara ku buryo bwizewe bubangutse kandi nyabwo, uko imodoka yaba yikoreye kose yaba igeze ahacuramye cyangwa ahaterera:
Question 37
Question
Ibizirikisho by’iminyururu cyangwa by’insinga kimwe n’ibindi by’ingoboka bikoreshwa gusa igihe nta kundi umuntu yabigenza kandi nta kindi bigiriwe uretse gusa kugirango ikinyabiziga kigere aho kigomba gukorerwa kandi nturenze na rimwe km 20 mu isaha, ibyo bizirikisho bigaragazwa ku buryo bukurikira:
Answer
-
a) Agatambaro gatukura kuri cm 50 z’umuhanda
-
b) Ikimenyetso cy’itara risa n’icunga rihishije
-
c) Icyapa cyera cya mpande enye zingana gifite cm 20 kuri buri ruhande
-
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 38
Question
Uretse mu mujyi, ku yindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo makuzungu ni :
Answer
-
a) Toni 10
-
b) Toni 12
-
c) Toni 16
-
d) Toni 24
Question 39
Question
Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ibinyamitende itatu n’ubwiyikorewe n’ibinyamitende 4 bifite cyangwa bidafite moteri kimwe n’ubw’iyikorewe na romuruki zikuruwe n’ibyo binyabiziga ntibushobora kurenga ibipimo bikurikira:
Answer
-
a) cm 30 ku bugari bw’icyo kinyabiziga kidapakiye
-
b) Ubugari ntarengwa budakuka ni metero 2 na sentimetero 50
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 40
Question
Kunyura ku binyabiziga bindi, uretse icy’ibiziga bibiri, bibujijwe aha hakurikira:
Answer
-
a) Hafi y’iteme iyo hari umuhanda ufunganye
-
b) Hafi y’aho abanyamaguru banyura
-
c) Hafi y’ibice by’umuhanda bimeze nabi
-
d) Ibi bisubizo byose ni ukuri
Question 41
Question
Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ni:
Answer
-
a) Km 60 mu isaha
-
b) Km 40 mu isaha
-
c) Km 25 mu isaha
-
d) Km20 mu isaha
Question 42
Question
Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zikoreshwa nk’amavatiri y’ifasi cyangwa amatagisi zifite uburemere bwemewe butarenga kilogarama 3500 ni:
Answer
-
a) Km 60 mu isaha
-
b) Km 40 mu isaha
-
c) Km 75 mu isaha
-
d) Km20 mu isaha
Question 43
Question
Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :
Answer
-
a) Imbere y’ahantu hinjirwa hakasohokerwa n’abantu benshi
-
b) Mu muhanda aho ugabanyijemo ibisate bigaragazwa n’imirongo idacagaguye
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 44
Question
Iyo bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze nk’igihe cy’ibihu cyangwa cy’imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, udutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowe n’umwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe bagomba kugaragazwa kuburyo bukurikira :
Answer
-
a) Imbere ni itara ry’umuhondo ritwariwe ibumoso
-
b) Inyuma ni itara ryera ritwariwe ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’inyuma hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 45
Question
Utuyira turi ku mpande z’umuhanda n’ inkengero zigiye hejuru biharirwa abanyamaguru mu bihe bikurikira:
Answer
-
a) Iyo hari amategeko yihariye yerekanwa n’ibimenyetso
-
b) Iyo badatatanye kandi bayobowe n’umwarimu
-
c) Iyo hatari amategeko yihariye yerekanwa n’ibimenyetso
-
d) Ibisubizo byose ni ukuri
Question 46
Question
Imburira zimurika zemerewe gukoreshwa kugirango bamenyeshe umuyobozi ko bagiye kumunyuraho aha hakurikira:
Question 47
Question
Uburemere ntarengwa bwemewe ntibushobora kurenga ½ cy’uburemere bw’ikinyabiziga gikurura nubw’umuyobozi kuri romoruki zikurikira :
Answer
-
a) Romoruki ifite feri y’urugendo
-
b) Romoruki idafite feri y’urugendo
-
c) Romoruki itarenza kg 750
-
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 48
Question
Ibinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare :
Answer
-
a) Metero 2 na cm 10
-
b) Metero 2 na cm 50
-
c) Metero 3
-
d) Metero 2
Question 49
Question
Nta tara na rimwe cyangwa akagarurarumuri bishobora kuba bifunze ku buryo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kitaba kiri hasi y’ibipimo bikurikira kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye :
Answer
-
a) Cm 30
-
b) Cm 40
-
c) Cm 50
-
d) Metero 1 na cm 55
Question 50
Question
Iyo ikinyabiziga gifite amatara abiri cyangwa menshi y’ubwoko bumwe ayo matara agomba kugira ibara rimwe n’ingufu zingana kandi akagomba gushyirwaho ku buryo buteganye uhereye ku murongo ugabanya ikinyabizigamo kabiri mu burebure bwacyo. Ariko ibi ntibikurikizwa ku matara akurikira:
Question 51
Question
Ahari hejuru cyane y’ubuso bumurika h’amatara ndangambere na ndanganyuma ntihashobora kuba aharenze ibipimo bikurikira hejuru y’ubutaka iyo ikinyabiziga kidapakiye:
Answer
-
a) m1 na cm 50
-
b) m1 na cm 75
-
c) m 1 na cm 90
-
d) m2 na cm 10
Question 52
Question
Ni ryari ikinyabiziga gishobora kugenda mu muhanda moteri itaka cyangwa vitesi idakora:
Answer
-
a) igihe kigenda ahamanuka
-
b) igihe gikuruwe n’ikindi kinyabiziga
-
c) igihe gifite feri y’urugendo
-
d) ibisubizo byose ni byo
Question 53
Question
Umurongo mugari wera udacagaguye ushobora gucibwa ku muhanda kugirango ugaragaze ibi bikurikira:
Answer
-
a) inkombe mpimbano z’umuhanda
-
b) ahahagararwa umwanya muto n’umunini
-
c) ahanyura abayobozi b’amagare
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 54
Question
Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara risa n’icyatsi kibisi bituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rigomba gushyirwa aha hakurikira:
Answer
-
a) hafi y’inguni y’ibumoso bw’ikinyabiziga
-
b) inyuma hafi y’impera y’iburyo bw’ikinyabiziga
-
c) inyuma ahegereye inguni y’iburyo
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 55
Question
Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira icyerekana umuvuduko kiri aho umuyobozi areba neza kandi kigahora kitabwaho kugirango kigume gukora neza:
Answer
-
a) ibinyabiziga bifite umuvuduko nibura wa km 60 mu isaha
-
b) ibinyabiziga bishobora kurenza km 40 mu isaha
-
c) ibinyabiziga bishobora kurenza km 30 mu isaha
-
d) ibinyabiziga bishobora kurenza km 25 mu isaha
Question 56
Question
Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ipikipiki idafite akanyabiziga ko kuruhande kimwe n’ubwa romoruki ikuruwe na bene icyo kinyabiziga ntibushobora kurenza ibipimo bikurikira:
Question 57
Question
Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira itara ry’ubururu rimyatsa riboneka mu mpande zose:
Answer
-
a) ibinyabiziga bifite ubugari burenga m 2 na cm 10
-
b) ibinyabiziga bya police y’igihugu
-
c) ibinyabiziga ndakumirwa
-
d) ibisubizo byose ni ukuri
Question 58
Question
Ibinyabiziga bihinga n’ibindi bikoresho byihariye bikoreshwa n’ibigo bipatana imirimo, iyo bigenda mu nzira nyabagendwa igihe cya nijoro cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze bitagishoboka kubona neza muri m 200 bishobora kugaragazwa inyuma n’amatara 2 atukura, bipfa kuba bitarenza ibipimo bikurikira:
Answer
-
a) kutarenza umuvuduko wa km20 mu isaha
-
b) uburebure bwabyo habariwemo ibyo bitwaye bukaba butarengeje m6
-
c) uburebure ntarengwa ntiburenga m8
-
d) A na B nibyo bisubizo by’ukuri
Question 59
Question
. Iyo romoruki iziritse ku kinyamitende, velomoteri n’amapikipiki bidafite akanyabiziga ko kuruhande uretse ikinyamitende na velomoteri bidafite umuyobozi, iyo uburumbarare bwayo cyangwa bw’ibyo yikoreye bituma itara ry’ikinyabiziga gikurura ritagaragara igihe bitagishoboka kubona neza muri m 200 bigomba kugaragazwa ku buryo bukurikira:
Answer
-
a) itara ryera cyangwa ry’umuhondo cyangwa risa n’icunga rihishije riri kuri rumoruki inyuma
-
b) itara ry’icyatsi cyangwa ry’umuhondo cyangwa risa n’icunga rihishije riri kuri rumoruki inyuma
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 60
Question
Ku kinyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana igice kirenga ku biziga ntikigomba kurenga ibipimo bikurikira:
Answer
-
a) inyuma ni m 3 na cm 50
-
b) imbere ni m 1 na cm 70
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 61
Question
Iyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa kandi igihe imizigo isumba impera y’ikinyabiziga ho metero irenga igice gihera cy’imizigo kigaragazwa ku buryo bukurikira:
Answer
-
a) itara ritukura cyangwa akagarurarumuri ku mutuku ku manywa
-
b) agatambaro gatukura gafite nibura cm 50 z’uruhande mu ijoro
-
c) itara ry’umuhondo cyangwa akagarurarumuri k’umuhondo
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 62
Question
Iyo imizigo igizwe n’ibinyampeke, ikawa, ipamba idatonoye, ibishara, ibyatsi, ibishami cyangwa ubwatsi bw’amatungo bidahambiriye uretse amapaki afunze, ubugari bwayo bushobora kugera ku bipimo bikurikira:
Question 63
Question
Uretse mu mijyi kuyindi mihanda yagenywe na minisiteri ushinzwe gutwara ibintu n’abantu, uburemere ntarengwa bwemewe ku binyabiziga bifatanye bifite imitambiko itatu ni:
Answer
-
a) toni 20
-
b) toni 16
-
c) toni 12
-
d) toni 10
Question 64
Question
Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara rituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rifite amabara akurikira:
Answer
-
a) umuhondo
-
b) icyatsi kibisi
-
c) umweru
-
d) umutuku
Question 65
Question
Ikinyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana bifite imitambiko ibiri ikurikiranye mu bugari bwayo ni ukuvuga imitambiko yihindukiza kucyo ifungiyeho, uburebure bwabyo ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira:
Question 66
Question
Bumwe muri ubu bwoko bwa feri ituma imodoka iguma aho iri uko yaba yikoreye kose ku muzamuko cyangwa ku gacuri bya 16%, imyanya ya feri igomba gufata igakomeza kwegera kuburyo bw’ibyuma niyo umuyobozi yaba atarimo:
Question 67
Question
Utugarurarumuri turi mu mbavu z’ikinyabiziga tugomba kugira ibara rikurikira:
Question 68
Question
Romoruki zifite ubugari ntarengwa bwa cm 80 zishobora gushyirwaho akagarurarumuri kamwe gusa iyo zikuruwe n’ibinyabiziga bikurikira:
Question 69
Question
Amatara maremare y’ibara ryera cyangwa ry’umuhondo agomba, nijoro igihe ijuru rikeye, kumurika mu muhanda mu ntera ya m 100 nibura imbere y’ikinyabiziga, ariko ku binyabiziga bifite moteri itarengeje za sentimetero kibe 125 iyo ntera igira ibipimo bikurikira:
Question 70
Question
Iyo banyuze iruhande rw’inkomyi abanyamaguru bagomba gukikira banyuze mu muhanda, abayobozi bagomba gusiga umwanya ufite ubugari bwa m 1 nibura hagati yabo nayo. Iyo ibyo bidashobora kubahirizwa kandi umunyamaguru akaba anyura hafi yiyo nkomyi, umuyobozi agomba kuyikikira afite umuvuduko utarengeje ibipimo bikurikira:
Question 71
Question
Guhagarara akanya gato no guhagarara akanya kanini bibujijwe cyane cyane aha hakurikira:
Answer
-
a) ku mihanda y’icyerekezo kimwe hose
-
b) mu ruhande ruteganye n’urwo ikindi kinyabiziga gihagazemo akanya gato cyangwa kanini
-
c) ku mihanda ibisikanirwamo, iyo ubugari bw’umwanya w’ibinyabiziga ugomba gutuma bibisikana butagifite m12
-
d) ibisubizo byose nibyo
Question 72
Question
Amatara ndangambere n’aya ndanganyuma y’imodoka zitarengeje m 6 z’uburebure na m 2 z’ubugari habariwemo imitwaro kdi nta kinyabiziga kindi kiziritseho ashobora gusimburwa n’amatara akurikira, iyo ibyo binyabiziga bihagaze umwanya muto cyangwa munini mu nsisiro bibangikanye ku ruhande rw’umuhanda:
Answer
-
a) amatara magufi
-
b) amatara ndangaburumbarare
-
c) amatara yo guhagarara umwanya munini
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 73
Question
Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe nuko ibihe bimeze nk’igihe cy’igihu cyangwa cy’imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, imirongo y’ingabo z’igihugu zigendera kuri gahunda n’utundi dutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowe na mwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe, bagaragzwa ku buryo bukurikira:
Answer
-
a) imbere ni itara ryera ritwariwe ku ruhande rw’ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’imbere hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri
-
b) inyuma ni itara umuhondo ritwariwe ku ruhande rw’ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’inyuma hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 74
Question
Imizigo yikorewe n’amagare, velomoteri, amapikipiki, ibinyamitende by’ibiziga bitatu nibyo ibiziga bine bifite cyangwa bidafite moteri inyuma ntishobora kurenza ibipimo bikurikira:
Answer
-
a) cm 20
-
b) cm 30
-
c) cm 50
-
d) cm 60
Question 75
Question
Itara ndanganyuma rigomba gushyirwa aha hakurikira:
Answer
-
a) ahagereye inguni y’ibumoso y’ikinyabiziga
-
b) ahagereye inguni y’iburyo bw’ikinyabiziga
-
c) inyuma kandi y’impera y’ibumoso bw’ikinyabiziga
-
d)nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 76
Question
Nta tara na rimwe cyangwa utugarurarumuri bishobora kuba bifunze kuburyo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kitaba kiri hasi ya cm 40 kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye ariko ibyo ntibikurikizwa ku matara akurikira:
Answer
-
a) amatara kamenabihu
-
b) amatara yo gusubira inyuma
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 77
Question
Iyo tumuritswe n’amatara y’urugendo y’i kinyabiziga utugarurarumuri tugomba n’ijoro, igihe ijuru rikeye kubonwa n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri mu ntera ikurikira:
Question 78
Question
. Ibinyabiziga bigendeshwa na moteri, hatarimo velomoteri n’ibinyabiziga bidapakiye umuvuduko wabyo udashobora kurenga km 50 mu isaha ahateganye bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera ikurikira:
Answer
-
a) metero 200
-
b) metero 150
-
c) metero 100
-
d) metero 50
Question 79
Question
Ahatari mu nsisiro ibyapa biburira n’ibyapa byo gutambuka mbere bigomba gushyirwa mu ntera ikurikira y’ahantu habyerekana:
Answer
-
a) metero 150 kugeza kuri 200
-
b) metero 100 kugeza kuri 150
-
c) metero 50 kugeza kuri 100
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 80
Question
Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona ku buryo bukurikira:
Answer
-
a) babona iburyo bwabo ibyibara ritukura cyangwa ibisa n’icunga rihishije
-
b) ibumoso babona iby’ibara ryera
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 81
Question
Ahatari mu nsisiro, umuyobozi wese ugenza ikinyabiziga kimwe cyangwa ibinyabiziga bikomatanye bifite uburemere ntarengwa bwemewe burenga ibiro 3500 cyangwa bifite uburebure bwite burenga metero 10 agomba, keretse iyo anyuze cyangwa agiye kunyura ku bindi binyabiziga, gusiga hagati y’ikinyabiziga cye n’iki muri imbere umwanya uhagije kugirango ibinyabiziga bimuhiseho bishobore kuhigobeka bidateje impanuka igihe bibaye ngombwa ariko ibyo ntibikurikizwa mu bihe bikurikira:
Answer
-
a) mu gihe ibigendera mu muhanda ari byinshi kimwe no mu duce tw'inzira nyabagendwa aho kunyuranaho bibujijwe
-
b) igihe ibigendera mu muhanda ari byinshi
-
c) mu duce tw’inzira nyabagendwa aho kunyuranaho bibujijwe
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 82
Question
Ibiziga by’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri n’ibya velomoteri kimwe n’ibya romoruki zabyo bigomba kuba byambaye inziga zihagwa zifite amano n’ubujyakuzimu butari munsi ya milimetero imwe ku migongo yabyo yose nubudodo bwabyo ntibugire ahantu na hamwe bugaragara kandi ntibugire aho byacitse bikomeye mu mpande zabyo ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira:
Answer
-
a) ibinyabiziga bidapakiye kandi bitajya birenza umuvuduko wa km 25 mu isaha ahateganye
-
b) ibinyabiziga bya police bijya ahatarenga km 25 uvuye aho biba
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 83
Question
Amatara ndangacyerekezo agomba kuba agizwe n’ibintu bifashe ku rumuri rumyasa, biringaniye ku buryo bigira umubare utari igiharwe ku mpande z’imbere n’inyuma z’ikinyabiziga ayo matara aba afite amabara akurikira:
Answer
-
a) amatara y’imbere aba yera cyangwa ari umuhondo
-
b) ayinyuma aba atukura cyangwa asa n’icunga rihishije
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) ayinyuma aba asa n’icunga rihishije
Question 84
Question
Amahoni y’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri agomba kohereza ijwi ry’injyana imwe rikomeza kandi ridacengera amatwi ariko ibinyabiziga bikurikira bishobora kugira ihoni ridasanzwe ridahuye n’ibivuzwe haruguru:
Answer
-
a) ibinyabiziga ndakumirwa
-
b) ibinyabiziga bikora ku mihanda
-
c) ibinyabiziga bifite ubugari burenze m 2.10
-
d) A na B ni ibisubizo by’ukuri
Question 85
Question
Icyapa kibuza kunyura kubindi binyabiziga byose uretse ibinyamitende ibiri n’amapikipiki adafite akanyabiziga ku ruhande gifite ibimenyetso by’amabara akurikira:
Question 86
Question
Icyapa kivuga ko hatanyurwa mu byerekezo byombi kirangwa n’ubuso bw’ibara rikurikira:
Answer
-
a) umukara
-
b) umweru
-
c) ubururu
-
d) umutuku
Question 87
Question
Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera ya m 20:
Question 88
Question
Imirongo y’ingabo z’igihugu zigendera kuri gahunda n’utundi dutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri iyo bitagishoboka kubona neza muri m200, bagaragazwa ni itara ryera imbere naho inyuma ni itara ry’umutuku ariko iyo uburebure bwiyo mirongo cyangwa bw’utwo dutsiko burenga m6 impande zatwo cyangwa zayo zigaragazwa ku buryo bukurikira:
Answer
-
a) itara rimwe cyangwa menshi yera
-
b) amatara menshi y’umuhondo
-
c) amatara menshi asa n’icunga rihishije
-
d) ibisubizo byose nibyo
Question 89
Question
Amatara ndangambere na ndanganyuma y’imodoka zitarengeje m 6 z’uburebure na m 2 z’ubugari habariwemo imitwaro kandi nta kindi kinyabiziga kiziritseho ashobora gusimburwa n’amatara yo guhagarara umwanya munini iyo ibyo binyabiziga bihagaze umwanya muto cyangwa munini mu nsisiro bibangikanye ku ruhande rw’umuhanda. Ayo matara arangwa n’amabara akurikira:
Answer
-
a) umweru cyangwa umuhondo imbere
-
b) umutuku cyangwa umuhondo inyuma
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 90
Question
Amatara ndangaburumbarare agomba kubonwa nijoro igihe ijuru rikeye n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri mu ntera ya :
Answer
-
a) m 50 nibura
-
b) m 100
-
c) m 150
-
d) m 200 nibura
Question 91
Question
Uretse ku byerekeye imihanda iromboreje y’ibisate byinshi n’imihanda yimodoka igice cy’umuhanda kiri hakurya y’umurongo mugari wera ucibwa ku muhanda ngo ugaragaze inkombe mpimbano zawo kigenewe ibi bikurikira:
Answer
-
a) guhagararwamo umwanya muto gusa
-
b) guhagararwamo umwanya munini gusa
-
c) guhagararwamo umwanya muto n’umunini
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 92
Question
Ibimenyetso by’agateganyo bigizwe n’imitemeri y’ibara risa n’icunga rihishije bishobora gusimbura ibi bikurikira:
Answer
-
a) imirongo yera irombereje idacagaguye gusa
-
b) imirongo yera irombereje idacagaguye n’icagaguye
-
c) imirongo icagaguye n’idacagaguye ibangikanye
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 93
Question
Iyo bitagishoboka kubona muri m 200 imodoka zikuruwe n’inyamaswa, ingorofani, inyamaswa zitwaye imizigo cyangwa zigenderwamo kimwe n’amatungo bigomba kurangwa na :
Answer
-
a) imbere ni itara ryera
-
b) imbere ni itara ry’umuhondo cyangwa risa n’icunga rihishije
-
c) inyuma ni itara rimwe ritukura
-
d) ibisubizo byose ni ukuri
Question 94
Question
Uretse igihe hari amategeko yihariye akurikizwa muri ako karere ikinyabiziga cyose gihagaze umwanya muto cyangwa munini, iyo gihagaze mu mwanya wo kuruhande wagenewe abanyamaguru, kugirango bashobore kugenda batagombye kunyura mu muhanda, umuyobozi agombye kubasigira akayira gafite byibura ibipimo bikurikira by’ubugari:
Question 95
Question
Icyapa cyerekana ahantu hagenewe guhagararwamo n’imodoka nini zagenewe gutwara abantu cyirangwa n’ubuso bw’amabara akurikira:
Question 96
Question
Icyapa cyerekana ko inzira giteyeho mu ntangiriro idakomeza kigaragazwa n’ikirango (ikimenyetso) cy’amabara akurikira:
Question 97
Question
Buri modoka yagenewe gutwara abantu, ariko umubare wabo ntarengwa ukaba munsi ya 6 umuyobozi abariwemo igomba kugira imikandara yo kurinda ibyago igenewe aba bakurikira:
Answer
-
a) umuyobozi
-
b) umugenzi wicaye ku ntebe y’imbere
-
c) ishobora no kugira imikandara kuzindi ntebe z’inyuma
-
d) ibisubizo byose ni ukuri
Question 98
Question
Usibye ibinyabiziga by'ingabo z'Igihugu, Ikinyabiziga kigendeshwa na moteri kiriho ibyuma ntamenwa cyangwa ikindi cyose gituma gikoreshwa mu gutera cyangwa mu kwitabara ntigishobora kugenda mu nzira nyabagendwa kidafite uruhushya rwihariye. Urwo ruhushya rutangwa naba bakurikira:
Question 99
Question
Iyo umukumbi ugizwe n’amatungo maremare arenze ane cyangwa amatungo magufi arenze atandatu mu nzira nyabagendwa iyo hatakibona neza kuburyo umuyobozi abona muri m 200 ugomba kugaragazwa kuburyo bukurikira:
Answer
-
a) itara ry’urumuri rwera cyangwa rusa n’icunga rihishije imbere y’umukumbi
-
b) itara ry’urumuri rutukura cyangwaumuhondo ritwawe inyuma y’umukumbi
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 100
Question
Ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa ntibishobora gutonda uburebure burenga umurongo wa m 500. Iyi bibaye bityo ibinyabiziga biherekeranye mu butumwa bishobora kugabanwamo amatsinda atonze umurongo atarengeje m 50 z’uburebure kdi hagati yayo hakaba byibura m 50 ariko ibyo ntibikurikizwa kubinyabiziga bikurikira:
Answer
-
a) ibinyabiziga bya police biherekeranyije
-
b) ibinyabiziga by’abasirikare biherekeranyije mu nsisiro
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 101
Question
Iyo ikinyabiziga gikururwa n’inyamaswa nacyo gikuruye ikindi uburebure bw’ibikururwa bukaba burenga m 18 hatabariwemo icyo kinyabiziga cya mbere kiziritseho hagomba ibi bikurikira:
Answer
-
a) umuherekeza w’ikinyabiziga cya kabiri
-
b) abaherekeza babiri
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 102
Question
Ibinyabiziga bikurikira ntibitegetswe kugira ibimenyetso bibyerekana iyo byambukiranya umuhanda cyangwa bigenda ku ruhande rwawo:
Answer
-
a) ibinyabiziga bigendwamo n’abana
-
b) ibinyabiziga bigendwamo n’abamugaye
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 103
Question
Icyapa cy’inyongera kigaragaza ikibanza cy’ingando cyangwa cy’abantu benshi bagendera ku nyamaswa kirangwa n’amabara akurikira:
Answer
-
a) ubururu, umweru n’umukara
-
b) umukara umweru n’umuhondo
-
c) icyatsi kibisi, umuhondo n’ikirango cy’umukara
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 104
Question
Icyapa cyerekana ahantu amategeko y’ Umuhanda urombeje w’ibice byinshi atangirira gukurikizwa, kirangwa n’ibirango (ibimenyetso) by’amabara akurikira:
Question 105
Question
Igihe ikorwa ry’imirimo ribangamiye cyane cyangwa buke uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, ahakorerwa imirimo hagaragazwa ku buryo bukurikira:
Answer
-
a) icyapa cyera cya mpande enye, zingana zifite uruhande rwa metero 0.30
-
b) uruzitiro ruri ku mpera y’iburyo
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 106
Question
Iyo mu muhanda, imirimo yihariye ubugari butuma abayobozi bagomba kuva mu mwanya wabo usanzwe kugirango bakomeze urugendo, ahategetswe kunyurwa hagaragazwa n’ikimenyetso gishyirwa aho imirimo irangirira mu ruhande rugenderwamo. Icyo kimenyetso kirangwa n’amabara akurikira:
Answer
-
a) ubuso bw’ubururu ikirango cy’umweru
-
b) umuzenguruko w’umutuku, ubuso umweru n’ikirango cy’umukara
-
c) umuzenguruko w’umutuku, ubuso mu ibara ryera, ikirango mu ibara ry’umutuku n’umukara
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 107
Question
Icyapa cyerekana ko hari amabwiriza yihariye mu buryo bwo kugendera mu cyambu cyangwa ku kibuga cy’indege giteye ku buryo bukurikira:
Answer
-
a) ishusho mpandeshatu, ubuso mu ibara ryera, ikirango mu ibara ry’umukara
-
b) ishusho mpandenye, ubuso mu ibara ry’ubururu n’ikirango kiri mu ibara ryera
-
c) ishusho y’uruziga mu ibara ry’ubururu ni ikirango kiri mu ibara ryera
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 108
Question
Nijoro igihe ijuru rikeye, itara ribonesha icyapa kiranga numero y’ikinyabiziga rigomba gutuma izo numero zisomerwa nibura mu ntera ikurikira:
Answer
-
a) m150
-
b) m50
-
c) m20
c) m20
-
d) m10
Question 109
Question
Ibyapa byerekana icyago cyidahoraho kandi bigenewe kwerekana aho bagana cyangwa aho berekeza umuhanda nk’igihe cy’impanuka cyangwa hari imirimo ikorwa mu muhanda birangwa n’amabara akurikira:
Question 110
Question
Birabujijwe kubangamira imigendere isanzwe y’ibindi binyabiziga kubera ibi bikurikira:
Answer
-
a) kugabanya umuvuduko kuburyo budasanzwe
-
b) gukacira feri bidatewe no kwirinda ibyago
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 111
Question
Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze bitagishoboka kubona neza muri m 200, mu nzira nyabagendwa, romoruki iziritse kuri velomoteri cyangwa ipikipiki idafite akanyabiziga ku ruhande, uretse velomoteri idafite umuyobozi, kandi uburumbarare bwayo, cyangwa bw’ibyo yikoreye bukaba butuma itara ry’ikinyabiziga biyikurura ritagaragara, iyo romoruki igaragazwa ku buryo bukurikira:
Answer
-
a) itara ryera riri kuri romoruki inyuma
-
b) itara ry’umuhondo riri kuri romoruki inyuma
-
c) itara risa n’icunga riri kuri romoruki inyuma
-
d) ibi bisubizo byose nibyo
Question 112
Question
Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira:
Answer
-
a) iyo umuhanda umurikiwe hose kandi umuyobozi ashobora kubona nibura mu ntera ingana na metero 200
-
b) iyo ikinyabiziga gikurikiye mu ntambwe zitagera muri m100 keretse iyo umuyobozi wacyo ashaka kunyura kucyo akurikiye acana azimya vuba vuba amatara maremare
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 113
Question
Iyo akanyabiziga gasunikwa cyangwa ibyo gatwaye bidatuma umuyobozi abona neza imbere ye, uwo muyobozi agomba gukora ibi bikurikira:
Answer
-
a) gushaka umuherekeza
-
b) gukurura ikinyabiziga cye
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 114
Question
Uretse igihe hari amategeko yihariye akurikizwa muri ako karere cyangwa imitunganyirize bwite y’aho, ikinyabiziga cyose cyangwa inyamaswa ihagaze umwanya muto cyangwa munini igomba kuba iri aha hakurikira:
Answer
-
a) mu kaboko k’iburyo hakurikijwe aho yaganaga uretse igihe ari mu muhanda w’icyerekezo kimwe
-
b) ahegereye bishobotse akayira k’abanyamaguru iyo umuhanda ugafite ariko umwanya w’ibiziga n’akayira ntube urenga santimetero 50
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 115
Question
Iyo ikinyabiziga gihagaritswe n’ijoro ku buryo abayobozi bakigana badashobora kumenya ko kibabereye imbogamizi, kigomba kurangirwa kure n’ikimenyetso cyabigenewe kiri ahantu hagaragara kugirango kiburire hakiri kare abandi bayobozi baza bagisanga, ariko ntibireba ibinyabiziga bikurikira:
Answer
-
a) velomoteri
-
b) ipikipiki idafite akanyabiziga ku ruhande
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 116
Question
Abanyamaguru batatanye cyangwa bagize udutsiko tudafatanyije gahunda kdi batanayobowe n’umwarimu bategetswe kunyura mu tuyira turi ku mpande z’umuhanda no ku nkengero zigiye hejuru uretse ubutaka butsindagiye butandukanya imihanda ibiri bwo kunyurwamo gusa n’aba bakurikira:
Answer
-
a) abanyamaguru bashaka guhagarara akanya gato igihe bambukiranya umuhanda
-
b) abanyamaguru bagize udutsiko tw’abantu benshi
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 117
Question
Ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa ntibishobora gutonda uburebure burenga umurongo wa m 500, iyo bibaye bityo ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa bishobora kugabanywamo amatsinda atonze umurongo utarengeje ibipimo bikurikira:
Question 118
Question
Ibyapa byereka inkomane y’inzira nyabagendwa n’inzira ya gariyamoshi bigomba iteka kumurikwa cyangwa kugarura urumuri ku buryo bigaragarira nibura mu ntera ikurikira igihe ijuru rikeye:
Question 119
Question
Imbibi ziri ku mpera z’ubwihugiko bw’abanyamaguru kandi ziri mu muhanda kimwe n’imbibi n’ibindi bikoresho bigenewe gutuma bagenda mu muhanda nta muvundo zisigwa irangi ry’ibara rikurikira:
Answer
-
a) irangi ry’umuhondo ngarurarumuri
-
b) irangi ry’umweru ngarurarumuri
-
c) irangi risa n’icunga rihishije ngarurarumuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 120
Question
Kugirango ikinyabiziga kive ahantu hari urwondo cyangwa hanyerera bidasanzwe hashobora gukoreshwa uburyo bukurikira:
Answer
-
a) inziga zishobora gushyirwaho udushyundu
-
b) inziga zishobora gushyirwaho iminyururu irwanya ubunyerere
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 121
Question
Iyo imizigo igizwe n’ibinyampeke, ikawa, amakara, ubwatsi bw’amatungo bidahambiriye, ubugari bwayo bushobora kugera kuri m2 na cm75 ariko iyo iyo mizigo ijyanwa mu karere katarenga km25 uvuye aho yapakiriwe, usibye mu nsisiro, ubugari bwayo bushobora kugera ku bipimo bikurikira:
Question 122
Question
Mu mujyi no ku mihanda y’igihugu igenwa na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, ubwikorere ntarengwa ku ikamyo iyo ariyo yose ntibushobora kurenga ibipimo bikurikira:
Question 123
Question
Iyo bitewe n’imiterere y’ahantu intera itandukanya icyapa n’ahantu habi iri munsi ya m150 ku buryo bugaragara, iyo ntera yerekanishwa icyapa cy’inyongera giteye ku buryo bukurikira:
Answer
-
a) kare ifite ubuso bw’ibara ryera
-
b) urukiramende rufite ubuso bw’ibara ryera
-
c) mpandeshatu ifite umuzenguruko utukura
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 124
Question
Nijoro, amatara yo kubisikana y’ibara ryera cyangwa y’umuhondo agomba, igihe ijoro rikeye kumurika mu muhanda nibura mu ntera ikurikira:
Question 125
Question
Ikintu cyose cyatuma hahindurwa ibyanditse bireba nyirikarita cyangwa ibiranga ikinyabiziga kigomba kumenyeshwa ibiro by’umusoro haba mu magambo cyangwa mu ibaruwa ishinganye ibyo bikorwa mu gihe kingana gute:
Question 126
Question
Kugirango berekane ahantu habi cyane, hakoreshwa ikimenyetso cy’itara ry’umuhondo rimyasa, rivuga uburenganzira bwo gutambuka icyo kimenyetso barushijeho kwitonda. Ese icyo kimenyetso gihindura iki ku mategeko agenga gutambuka mbere:
Answer
-
a) ntacyo gihindura
-
b) abo rireba nibo batambuka mbere
-
c) abatwaye ibinyabiziga binini nibo batambuka mbere
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 127
Question
Romoruki zifite ubugari ntarengwa bwa sentimetero 80 zishobora gushyirwaho akagarurarumuri kamwe gusa iyo zikuruwe n’ibinyabiziga bikurikira:
Question 128
Question
Amatara maremare y’ibara ryera cyangwa ry’umuhondo agomba nijoro igihe ijuru rikeye kumurika mu ntera ikurikira ku binyabiziga bifite moteri itarengeje ingufu zigera kuri sentimetero kibe 125
Question 129
Question
Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibintu bimeze bitagishoboka kubona muri m 200, ibinyabiziga cyangwa imitwaro bifite ubugari burenga m 2.50 iyo bigenda mu nzira nyabagendwa bigaragazwa ku buryo bukurikira:
Answer
-
a) inyuma ni amatara abiri atukura
-
b) iyo bibaye ngombwa no ku mpera y’amabondo y’ikinyabiziga cyangwa y’imitwaro ni itara ndangaburumbarare risa n’icunga rihishije cyangwa ry’umuhondo
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 130
Question
Igice cy’umuhanda kiri hakurya y’umurongo mugari wera udacagaguye ugaragaza inkombe mpimbano y’umuhanda kiba kigenewe ibi bikurikira:
Answer
-
a) guhagararwamo umwanya muto gusa
-
guhagararwamo umwanya muto gusa
b)guhagararwamo umwanya muto n’umunini ndetse no kumihanda irombereje y’ibisate byinshi n’imihanda y’imodoka
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 131
Question
Iminyururu n’ibindi byuma bifashisha bishobora kuvanwaho cyangwa binagana, hatabariwemo ibimenyetso byerekana ibyerekezo bigomba gutungurwa ku kinyabiziga ku buryo igihe byizunguza bitarenga impande zihera uburumbarare bw’ikinyabiziga kandi ibyo byuma bifashisha ntibigomba gukururuka ku butaka ariko ibyo ntibibujijwe ku binyabiziga bikurikira:
Answer
-
a) imashini zihinga
-
b) ibinyabiziga bitwaye ibintu bidashobora gufata inkongi
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 132
Question
Ku binyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana igice kirenga ku biziga ntigishobora kurenga ibipimo bikurikira:
Question 133
Question
Uretse bibonewe uruhushya, ubundi birabujijwe gushyira no gukomeza kugendesha imodoka cyangwa romoruki mu nzira nyabagendwa iyo uburemere bw’ibyikorewe burenze uburemere ntarengwa bwemewe n’ikarita iranga ikinyabiziga ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira:
Answer
-
a) ibinyabiziga bya police
-
b) ibinyabiziga bihinga
-
c) imashini zikoreshwa mu kubaka imihanda
-
d) ibisubizo byose ni ukuri
Question 134
Question
Gushyira mu muhanda ku buryo budasanzwe ibinyabiziga bikururana birenze bitatu bigomba gutangirwa uruhusa, uretse imashini ihinga iyo zigenda uregendo rutarenze km 25, ibinyabiziga bikururana bitwaye ibyamamazwa n’ibindi biteganwa n’iri teka ariko igiteranyo cy’uburebure bw’ibyo binyabiziga bikururana ntigishobora kurenga ibipimo bikurikira:
Question 135
Question
Ibinyamitende itatu bifite moteri bigomba kugira amatara akurikira:
Answer
-
a) amatara abiri ndangambere n’amatara abiri ndanganyuma yerekana ko ikinyabiziga gihagaze
-
b) utugarurarumuri tubiri
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 136
Question
Ibyapa bibuza n’ibitegeka bikurikizwa gusa aha hakurikira:
Answer
-
a) mu masangano
-
b) mu gice cy’inzira nyabagendwa kiri hagati yaho bishinze n’inkomane ikurikiyeho ku ruhande rw’inzira bishinzeho
-
c) ibyo byapa bishyirwaho hakurikijwe intera ibitandukanya
-
d) B na C ni ibisubizo by’ukuri
Question 137
Question
Icyapa cy’inyongera kerekana aho bagobokera ibinyabiziga kirangwa n’amabara akurikira:
Answer
-
a) ubururu, umweru, umutuku
-
b) umweru, umukara, ubururu
-
c) umutuku, umweru n’umukara
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 138
Question
Icyapa cyerekana uburebure bw’igice cyatera ibyago cyangwa bw’ahantu amabwiriza y’icyo cyapa agomba gukurikizwa kirangwa n’ubuso n’ibimenyetso bikurikira:
Answer
-
a) ubuso umweru, ikimenyetso ubururu
-
b) ubuso ubururu, ikimenyetso umweru
-
c) ubuso ubururu, ikimenyetso umweru n’umukara
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 139
Question
Umurongo w’umuhondo ucagaguye uciye ku nkombe nyayo y’umuhanda, umusezero w’inzira y’abanyamaguru cyangwa w’inkengero y’umuhanda yegutse uvuga ibi bikurikira:
Answer
-
a) guhagarara umwanya muto birabujijwe ku burebure bw’uwo murongo
-
b) guhagarara umwanya muto n’umunini birabujijwe ku burebure bw’uwo murongo
-
c) aho bahagarara umwanya munini cyangwa muto
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 140
Question
Ku binyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana igice kirenga ku biziga ntigishobora kurenga ibipimo bikurikira:
Question 141
Question
Mu migi no ku yindi mihanda y’igihugu igenwa na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu uburebure ntarengwa kuri buri mitambiko 3 ifungwaho ibiziga bine ni:
Answer
-
a) toni 24
-
b) toni 10
-
c)toni 16
-
d) toni 53
Question 142
Question
Iyo hagati y’uruhande rw’imbere rwa romoruki n’uruhande rw’inyuma rw’ikinyabiziga kiyikurura hari umwa]nya urenze m 3 ikibizirikanyije kigomba kugaragazwa ku buryo bukurikira iyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa:
Answer
-
a) agatambaro gatukura gafite nibura cm 50 z’uruhande
-
b) itara risa n’icunga rihishije rigaragara mu mbavu igihe ikibizirikanyije kimuritswe
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 143
Question
Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura rigomba kuba ridahumisha, kandi rigomba kugaragarira mu ntera ikurikira:
Answer
-
a) nijoro igihe ijuru rikeye nibura muri m 200
-
b) ku manywa igihe cy’umucyo nibura muri m50
-
c) nijoro nibura muri m 100 igihe ijuru rikeye
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 144
Question
Birabujijwe kongera ku mpande z’ikinyabiziga kigendeshwa na moteri cyangwa velomoteri ibi bikurikira:
Answer
-
a) imitako
-
b) ibintu bifite imigongo cyangwa ibirenga ku mubyimba kandi bishobora gutera ibyago abandi bagenzi
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 145
Question
Ikintu cyose cyatuma hahindurwa ibyanditswe bireba nyirikarita cyangwa ibiranga ikinyabiziga kigomba kumenyeshwa ibiro by’imisoro haba mu magambo cyangwa mu ibaruwa ishinganye. Ibyo bikorwa mu gihe kingana gute:
Question 146
Question
Kunyuranaho bikorerwa:
Answer
-
a) mu ruhande rw’iburyo gusa
-
b) igihe cyose ni ibumoso
-
c) iburyo iyo unyura ku nyamaswa
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 147
Question
Iyo ubugari bw’inzira nyabagendwa igenderwamo n’ibinyabiziga budahagije kugirango bibisikane nta nkomyi abagenzi bategetswe:
Question 148
Question
Umuyobozi ugenda mu muhanda igihe ubugari bwawo budatuma anyuranaho nta nkomyi ashobora kunyura mu kayira k’abanyamaguru ariko amaze kureba ibi bikurikira:
Answer
-
a) umuvuduko w’abanyamaguru
-
b) ubugari bw’umuhanda
-
c) umubare w’abanyamaguru
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 149
Question
Icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza gishyirwa ku binyabiziga bifite uburebure ntarengwa bukurikira:
Question 150
Question
Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni:
Question 151
Question
Ahatari mu nsisiro umuvuduko ntarengwa wa velomoteri mu isaha ni:
Question 152
Question
Birabujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira:
Answer
-
a) mu duhanda tw’abanyamagare
-
b) mu duhanda twagenewe velomoteri
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 153
Question
Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kutamurika mu bihe bikurikira:
Question 154
Question
Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira:
Question 155
Question
Uburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigende gahoro igihe feri idakora neza bwitwa:
Question 156
Question
.Nta mwanya n’umwe feri ifungiraho ushobora kurekurana n’ibiziga keretse:
Answer
-
a) iyo bireba feri y’urugendo
-
b) iyo kurekurana ari ibyakanya gato
-
c) iyo bireba feri yo guhagarara umwanya munini, ubwo kurekurana bikaba bidashoboka bidakozwe n'umuyobozi
-
d) byose ni ibisubizo by’ukuri
Question 157
Question
Ikinyabiziga ntigishobora kugira amatara arenze abiri y’ubwoko bumwe keretse kubyerekeye amatara akurikira:
Answer
-
a) itara ndangamubyimba
-
b) itara ryerekana icyerekezo
-
c) itara ndangaburumbarare
-
d) ibisubizo byose ni ukuri
Question 158
Question
Itara ndanganyuma rigomba gushyirwa aha hakurikira:
Answer
-
a) ku nguni y’iburyo y’ikinyabiziga
-
b) ku gice cy’inyuma ku kinyabiziga
-
c) ahegereye inguni y’ibumoso y’ikinyabiziga
-
d) ibisubizo byose ni ukuri
Question 159
Question
Nibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurabirahuri dukurikira:
Question 160
Question
Ibiziga by’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri n’ibya velomoteri kimwe n’ibya romoruki zabyo bigomba kuba byambaye inziga zihagwa zifite amano n’ubujyakuzimu butari munsi ya milimetero imwe ku migongo yabyo yose, n’ubudodo bwabyo ntibugire ahantu na hamwe bugaragara kdi ntibigire aho byacitse bikomeye mu mpande zabyo. Ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira:
Answer
-
a) ibinyabiziga bidapakiye kdi bitajya birenza umuvuduko wa km 25 mu isaha ahateganye
-
b) ibinyabiziga bya police bijya ahatarenga km 25 uvuye aho biba
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 161
Question
Birabujijwe kugenza ibinyabiziga bigendeshwa na moteri na za romoruki zikururwa nabyo, iyo ibiziga byambaye inziga zidahagwa cyangwa inziga zikururuka zifite umubyimba uri hasi ya cm 4. Ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira:
Answer
-
a) ku binyabiziga by’ingabo
-
b) ibinyabiziga bihinga iyo bigendeshwa mu karere katarenga km 25 uvuye aho ziba
-
c) ibinyabiziga bya police
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 162
Question
Imirongo yera iteganye n’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri mu burebure bwawo ugaragaza:
Answer
-
a) ahanyurwa n’amagare na velomoteri
-
b) ahanyurwa n’ingorofani n’ibinyamitende
-
c) ahanyurwa n’abanyamaguru
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 163
Question
Iyo harimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka ikurikira:
Question 164
Question
Iyo ikinyabiziga kitagikora cyangwa cyoherejwe mu mahanga burundu ibyapa ndanga bigomba gukurwaho bikoherezwa mu biro by’imisoro, ibyo bikorwa mu gihe kingana gute:
Question 165
Question
Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona ku buryo bukurikira:
Answer
-
a) babona gusa ibumoso bwabo ibyibara ryera
-
b) iburyo babona iby’ibara ritukura cyangwa risa n’icunga rihishije gusa
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 166
Question
Iyo kuyobya umuhanda ari ngombwa bigaragazwa kuva aho uhera no kuburebure bwawo n’icyapa gifite ubuso bw’amabara akurikira:
Question 167
Question
Ku mihanda yagenwe na minisitiri ubifite mu nshingano ibyapa biburira n’ibyapa byerekana bigomba kugaragazwa kuva bwije kugera bukeye n’urumuri rwihariye cyangwa amatara ku mihanda cyangwa ibintu ngarurarumuri. Igihe ijuru rikeye intera y’ahagaragara igomba kuba nibura:
Question 168
Question
Ibizirikisho by’iminyururu cyangwa by’insinga kimwe n’ibindi by’ingoboka bikoreshwa gusa igihe nta kundi umuntu yabigenza kandi nta kindi bigiriwe uretse gusa kugirango ikinyabiziga kigere aho kigomba gukorerwa kandi nturenze na rimwe km 20 mu isaha, ibyo bizirikisho bigaragazwa ku buryo bukurikira:
Answer
-
a) agatambaro gatukura kuri cm 50 z’umuhanda
-
b) ikimenyetso cy’itara risa n’icunga rihishije
-
c) icyapa cyera cya mpande enye zingana gifite cm 30 kuri buri ruhande
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 169
Question
Uretse mu mijyi, kuyindi mihanda yagenywe na minisiteri ushinzwe gutwara ibintu n’abantu, uburemere ntarengwa bwemewe ku binyabiziga bifatanye bifite imitambiko itatu ni:
Question 170
Question
Uretse mu mujyi kuyindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo mukuzungu ni :
Question 171
Question
Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa ku modoka zidafite ibizibuza kwiceka kuberako ariko zakozwe ni:
Answer
-
a) km 70 mu isaha
-
b) km 40 mu isaha
-
c) km 25 mu isaha
-
d) km20 mu isaha
Question 172
Question
Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa ku modoka zidafite ibizibuza kwiceka kuberako ariko zakozwe ni:
Question 173
Question
Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira :
Answer
-
a) imbere y’ahantu nyabagendwa hinjirwa n’ahasohokerwa n’abantu benshi
-
b) mu muhanda aho ugabanyijemo ibisate bigaragazwa n’imirongo icagaguye
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 174
Question
Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze nk’igihe cy’ibihu cyangwa cy’imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, udutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowe n’umwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe bagomba kugaragazwa kuburyo bukurikira:
Answer
-
a) imbere ni itara ry’umuhondo ritwariwe ibumoso
-
b) inyuma ni itara ryumutuku ritwariwe ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’inyuma hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri
-
c) A na B ni ibisubizo by’ukuri
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 175
Question
Imburira zimurika zemerewe gukoreshwa kugirango bamenyeshe umuyobozi ko bagiye kumunyuraho aha hakurikira:
Answer
-
a) mu nsisiro cyangwa ahandi hose
-
b) ahegereye inyamaswa zikurura
-
c) hafi y’amatungo
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 176
Question
Ibinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare
Question 177
Question
Nta tara na rimwe cyangwa akagarurarumuri bishobora kuba bifunze kuburyo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kiba kiri hasi y’ibipimo bikurikira kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye:
Question 178
Question
Ahari hejuru cyane y’ubuso bumurika h’amatara ndangambere na ndanganyuma ntihashobora kuba aharenze ibipimo bikurikira hejuru y’ubutaka iyo ikinyabiziga kidapakiye:
Question 179
Question
Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara risa n’icyatsi kibisi bituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rigomba gushyirwa aha hakurikira:
Answer
-
a) hafi y’inguni y’ibumoso bw’ikinyabiziga
-
b) inyuma hafi y’impera y’ibumoso bw’ikinyabiziga
-
c) inyuma ahegereye inguni y’iburyo
-
d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 180
Question
Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ipikipiki ifite akanyabiziga ko kuruhande kimwe n’ubwa romoruki ikuruwe na bene icyo kinyabiziga ntibushobora kurenza ibipimo bikurikira ku bugari bw’icyo kinyabiziga kidapakiye:
Question 181
Question
Mu gihe telefone yawe ihamagawe utwaye imodoka wakora iki?
Answer
-
a) Kwitaba cyangwa guhagarara ako
-
b) kutayitaba
-
c) Gushyira imodoka iruhande ukayitaba
-
d) B na c ni ibisubizo byukuri
Question 182
Question
.Niki wakora mbere y’uko uhindura icyerekezo?
Answer
-
a) Gutanga ikimenyetso cy’ukuboko no gukoresha amatara ndangacyerekezo.
-
b) Itegereze neza niba icyapa kikwemerera guhindura icyerekezo.
-
c) A na B n’ibisubizo by’ukuri
-
d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Question 183
Question
Niki muribi wakwirinda mugihe ushaka kunyuranaho?
Answer
-
a) Nyuma y’ikona ugategereza kubona uburyo bwo kunyuranaho.
-
b) Mumuhanda w’icyerekezo kimwe
-
c) Aho utagomba kurenza ibirometero 30 mu isaha.
-
d) Ugeze mumuhanda utaringaniye neza